|
1. Aho umutindi yanitse ntiriva.
2. Iyo imbwa ishima indi iba iyiguriza.
3. Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma.
4. Uwarose nabi burinda bucya.
5. Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.
6. Wirukana umugore unywa itabi ukazana urya ubugoro.
7. Uguhima atiretse agusurira muryamanye.
8. Ugusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo.
9. Umusarane uri ku nzira ntawe utawunnyamo.
10. Utabusya abwita ubumera.
11. Akebo kajya iwa Mugarura.
12. Agakecuru gahishije ntikabura abuzukuru.
13. Utuzi wivomeye turaryoha
14. Umugabo utari so akwibuka amaze
15. Urwubatswe n’IMANA ntirusenywa n’ umuyaga.
16. Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.
17. Utajya Ibwami abeshywa byinshi.
18. Utazi ubwenge ashima ubwe.
19. Uguherekeje nijoro umushimira mu gitondo.
20. Injangwe y’amahirwe ifata imbeba yariye umunyu.
21. Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
22. Kuba imbwa si ukumoka.
23. Akagabo gahimba akandi kataraza.
24. Akuzuye umutima gasesekara ku munwa.
25. Uguhiga ubutwari muratabarana.
26. Na nyina w’undi abyara umuhungu.
27. Umutindi arota icyo ababaye.
28. Ikibyindi gisa n’umunnyi.
29. Gusaza ni ugusahurwa.
30. Gusaza si ukubyiruka.
31. Umize umusaza aruka imvi.
32. Iyo umusaza asuze aba aneye.
33. Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.
34. Inda nini yishe ukuze.
35. Akaryamyenda gashima kishyuye.
36. Umuturanyi mubi arutwa n’itongo.
37. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
38. Uwagumiwe n’amenyo ahaganywa n’amazi.
39. Umugore uzi ubwenge yonka undi.
40. Urukwavu rukuze rwonka abana.
41. Imana y’umukobwa ni imbere ye.
42. Umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo.
43. Iyo inkuba ikubise inkumi ikinga ibere.
44. Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza.
45. Umufutu woshya amabyi bitari bujyane.
46. Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe.
47. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.
48. Urucira mukaso rugatwara nyoko.
49. Umukene umukiza ikimyira akakigusiga.
50. Igiti kigororwa kikiri gito.
51. Igiti kimwe si ishyamba.
52. Umwana apfa mu iterura.
53. Inzoga ni Mucyurabuhoro.
54. Imana ihora ihoze.
55. Uwakubitira imbwa gusutama yazimara.
56. Umugabo mbwa aseka imbohe.
57. Uwimye umwana aba yimye umukungu.
58. Nta nkuba ebyiri mu gacu.
59. Nta bihanga bibiri mu nkono imwe.
60. Abagabo mbwa botsa imiteja.
61. Imana ifasha uwifashije.
62. Icyo imbwa ihaze umanika aho ireba.
63. Ihene mbi ntawe uyizirikaho iye.
64. Umujinya w’imbwa ushirira mu nzu.
65. Agahinda k“inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo.
66. Imfubyi yumvira mu rusaku.
67. Inyana ni iya mweru.
68. Inyana imenyera nyina mu mwijima.
69. Akizitse ku muhoro gasiga kawuciye.
70. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara.
71. Agahuje ababiri karabateranya.
72. Abasangiye ubusa bitana ibisambo.
73. Ushaka abanzi babiri ateranya umugabo n’umugore.
74. Inkezi ikera ubwo ireshya na bwo.
75. Insina ngufi nta utayicaho urukoma.
76. Amaboko atareshya ntaramukanya.
77. Usuze agirwa no kunutsa.
78. Umusore utiraririye ntarongora inkumi.
79. Uwicaye nabi ababaza imbere ye.
80. Ubwenge burarahurwa.
Categories: IMIGANI YA KERA